Ikipe ya Real Madrid nyuma yo gukina na Manchester United mu gikombe cya Super Cup y’I Burayi binjira muri saison nshya,ku mukino bafitanye n’ikipe ya FC Barcelone ku munsi w’ejo ubwo bazaba bahatanira igikombe cya Supercup,Zinedine ZIdane umutoza wa Real Madrid ari mu gihirahiro.
Ku mukino bakinnye na Manchester United,umusore Cristiano Ronaldo wari umaze igihe gito atangiye imyitozo ntabwo yabanje mu kibuga ariko habanje bagenzi be Gareth Bale na Karim Benzema ariko byumvikane ko agomba kubanza kuri FC Barcelone kubera uburemere bw’umukino.Nyamara Zidane akaba akomeje kwibaza aho Isco azakina,umusore wanitwaye neza cyane ku mukino na Man Utd.
Zidane akaba ashobora kuzamukinisha mu mwanya wa Modric wahanwe kubera ikarita itukura yabonye muri supercup ya 2014,ariko saison yose akazaba ahari ibintu bizabangamira cyane Zidane kubera atabona umwanya wa Isco udashobora kwicaza Kroos cyangwa ngo yicaze Casemiro.
Isco akaba mu masezerano mashya aherutse gusinyana na Real Madrid bikaba bisaba miliyoni 300 kugira ngo abe yakurwa muri iyi kipe.