in ,

Inkuru Ishyushye-Umunsi Neymar agomba gusinyira ikipe ya Paris Saint Germain wamenyekanye

Nyuma y’iminsi itari mike Neymar atangazwa mw’ikipe ya Paris Saint Germain,uko iminsi igenda yicuma,niko ibimenyetso simusiga by’uko uyu musore w’imyaka 25 yaba agiye kuva muri FC Barcelone akerekeza i Paris.

Se wa Neymar ari nawe agent we,umwaka ushize ubwo uyu musore yongeraga amasezerano muri FC Barcelone,iyi kipe yemereye uyu Se wa Neymar miliyoni 26 z’amayero uyu musore naba agikinira Barca kuri 31 nyakanga 2017 nk’uko ikinyamakuru AS kibitangaza,kugeza ubu ayo masezerano yarubahirijwe kuko uyu munsi ari nawo bumvikanye Neymar akiri umukinnyi wa Barca.

Neymar na Se

Neymar utarashatse kubuza se ayo mafaranga yagumye ari umukinnyi wa Barca,gusa ayo masezerano akaba ari burangire uyu munsi,Neymar Senior agahita ahabwa miliyoni ze.Ikinyamakuru El Watan cyandikirwa muri Qatar,aho abaherwe cyangwa abaterankunga ba PSG babarizwa,cyatangaje muri icyi gitondo ko Neymar uri mu rugendo mu bushinwa ejo yabyukira muri Qatar ngo akore ibizami by’ubuzima (Visite medicale) agahita anasinya amasezerano y’imyaka 5 mbere yo kwerekeza i Paris.

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Isomere bimwe mu byakomerekeje Michele Obama ubwo yari akiri “first lady”

Inyogosho nshya ya Amber Rose yateje urunturuntu mu bafana be (amafoto)