in ,

Inyogosho nshya ya Amber Rose yateje urunturuntu mu bafana be (amafoto)

Amber Rose wamenyekanye cyane ku isi yose bitewe n’imideli yagiye amurikira abantu batandukanye hirya no hino ndetse n’ibitaramo bitandukanye yakoze bigatuma yigarurira imitima y’abantu benshi ku munsi w’ejo abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha yashyize hanze amafoto ye yavuzweho n’abantu benshi hirya no hino.

Amber_Savage1
Amber Rose ari kumwe n’umukunzi we

Nkuko tubikesha mtonews, Amber Rose akimara gushyira hanze iyi foto ye ari kumwe n’umukunzi we abantu benshi bibajije ku nyogosho ye ndetse n’umusatsi we mushya abenshi bavuze ko umeze nk’uwa bamwe mu muryango w’aba Kardashians. Nubwo abantu batandukanye bibajije kuri uyu musatsi wa Amber Rose ariko we ashyira hanze iyi foto ye ntiyashakaga kwerekana ko yahinduye umusatsi we ahubwo yashakaga kwerekana ko agifitanye umubano utajegajega na 21 Savage ariwe mukunzi we mushya.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru Ishyushye-Umunsi Neymar agomba gusinyira ikipe ya Paris Saint Germain wamenyekanye

Isomere amagambo y’agahinda Zidane yavuze nyuma yo kwongera gutsindwa na FC Barcelona yatunguye abantu benshi cyane