in ,

Inkuru Ishyushye-HAHISHUWE ko amafaranga y’agahimbazamusyi FC Barcelone iri guha Lionel Messi yagura Cristiano Ronaldo na Gareth Bale

Lionel Messi ufite amasezerano azarangira mu mwaka utaha wa 2018 mw’ikipe ya FC Barcelone,ubuyobozi bw’iyi kipe bwatangaje mu kwezi kwa 7 ko Messi yaba yaremeye kwongera amasezerano nubwo kugeza n’uyu munsi atarabikora.Ibintu biri ikipe ya Manchester City ibifata nk’amahirwe atagaruka yo gukura Lionel Messi muri iyi kipe agasanga Pep Guardiola bafatanyije kwandika amateka yabo bombi. Lionel Messi  (Icon Sport)

Nyamara,muri ayo masezerano Lionel Messi ari gutinda gusinya,harimo amafaranga menshi cyane nk’uko ikinyamakuru cyandikirwa muri catalogne cyitwa Ara cyibitangaza.

Lionel Messi aramutse yongereye amasezerano yajya ahembwa miliyoni 40 z’amayero ku mwaka,agahita aba umukinnyi wa mbere uhembwa amafaranga menshi ku mugabane w’i Burayi.Si ibyo gusa kuko aramutse ayasinye,yahabwa agahimbazamusyi ka miliyoni 90 z’amayero nubwo mu mezi ashize havugwaga miliyoni 50.Yaba ari we mukinnyi uhawe amafaranga y’agahimbazamusyi menshi nyuma yo gusinya amasezerano mu mateka ya ruhago.

Lionel Messi amasezerano ya mbere yasinye yayasinye ku gatambaro ko muri restaurant (serviette)

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Hatahuwe ko King James yagiye muri Amerika gusura umukobwa w’ikizungerezi ndetse benda no kurushinga

Icyemezo ikipe ya Real Madrid ifatiye umukinnyi wayo ukomeye, gitunguye kandi kinababaza benshi