in ,

Icyemezo ikipe ya Real Madrid ifatiye umukinnyi wayo ukomeye, gitunguye kandi kinababaza benshi

Mu gihe ikipe ya Real Madrid ikomeje kuzengerezwa n’ibibazo bikomeye by’imvune abakinnyi bayo bari guhura nabyo muri iyi minsi, kurubu umutoza Zinedine Zidane ukomeje kureba uko yarwana no kuzamuka mu makipe ya mbere muri Champiyona ya Espagne yafatiye icyemezo gikarishye umukinnyi w’umunya Espagne Dani Carvajal wagize ikibazo cy’uburwayi bw’umutima ndetse n’igihe azamara hanze kibaba kitaramenyekana.Carvajal-Real Madrid

Nkuko tubikesha ikinyamakuru Mundo deportivo, umutoza wa Real Madrid Zinedine Zidane yasabye ubuyobozi bwa Real Madrid gutangira ibiganiro n’ikipe ya Real Sociedad kugirango barebe uko bagura myugariro wabo wo kuruhande rw’iburyo Alvaro Odriozola mu kwezi kwa mbere kugirango bazibe icyuho Dani Carvajal yabasigiye. Ibi Zidane akaba abikoze kugirango ikipe ye iri gukinisha bamwe mu bakinnyi ibahengetse kubera abandi bataraza, ibashe kwisuganya no gushaka amanota hakiri mu minsi ya mbere.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru Ishyushye-HAHISHUWE ko amafaranga y’agahimbazamusyi FC Barcelone iri guha Lionel Messi yagura Cristiano Ronaldo na Gareth Bale

Umutoza Arsene Wenger yongeye guseka nyuma yo guhabwa rugari mu kugura umukinnyi uzahindura ikipe ya Arsenal