Lionel Messi ufite amasezerano azarangira mu mwaka utaha wa 2018 mw’ikipe ya FC Barcelone,ubuyobozi bw’iyi kipe bwatangaje mu kwezi kwa 7 ko Messi yaba yaremeye kwongera amasezerano nubwo kugeza n’uyu munsi atarabikora.Ibintu biri ikipe ya Manchester City ibifata nk’amahirwe atagaruka yo gukura Lionel Messi muri iyi kipe agasanga Pep Guardiola bafatanyije kwandika amateka yabo bombi.
Nyamara,muri ayo masezerano Lionel Messi ari gutinda gusinya,harimo amafaranga menshi cyane nk’uko ikinyamakuru cyandikirwa muri catalogne cyitwa Ara cyibitangaza.
Lionel Messi aramutse yongereye amasezerano yajya ahembwa miliyoni 40 z’amayero ku mwaka,agahita aba umukinnyi wa mbere uhembwa amafaranga menshi ku mugabane w’i Burayi.Si ibyo gusa kuko aramutse ayasinye,yahabwa agahimbazamusyi ka miliyoni 90 z’amayero nubwo mu mezi ashize havugwaga miliyoni 50.Yaba ari we mukinnyi uhawe amafaranga y’agahimbazamusyi menshi nyuma yo gusinya amasezerano mu mateka ya ruhago.
Lionel Messi amasezerano ya mbere yasinye yayasinye ku gatambaro ko muri restaurant (serviette)