in ,

Inkuru Ishyushye-Cristiano Ronaldo yanze kwumvikana no kwicisha bugufi none bimubyariye gufungwa

Cristiano Ronaldo ugikurikinywaho guhisha amafaranga agera muri miliyoni 14 n’ibihumbi 700 by’amayero (14 700 000€),ikinyamakuru El mundo cyiremeza neza ko uyu rutahizamu wa Real Madrid yanze kwemera icyaha aregwa ahubwo avuga ko nta nshingiro bifite ndetse nta ruhamya abamurega bafite,muri ubwo buryo kuva ari guhakana icyaha ikintu gishoboka aramutse atsinzwe urubanza ni kimwe gusa,igifungo.

Ubwo aheruka kwitaba urukiko rw’i Madrid mu kwa 7 gushize,Cristiano Ronaldo we n’abamuhagarariye mu mategeko,banze kwumvikana n’ubugenzacyaha ngo abe yakwemera icyaha acibwe ihazabu bitageze kure,kuko abo bamuhagarariye bayongojwe imbere na avocat Jose Antonio Choclan bumva ko ikirego baregwa kidafite inshingiro.

Nyamara nyuma y’ibi,abacamanza ntago bakigendera ku byo ikinyamakuru Football leaks cyashyize hanze kuko ari cyo cyabanje kuvuga ku mafaranga yahishwe n’uyu musore,ahubwo cyatangiye no gucukumbura mu mabanga ya CR7 n’abamufasha gucunga umutungo we.Ibi birangiye nabi,CR7 yakatirwa igifungo kigera ku myaka 7.

Lionel Messi,Mascherano ndetse n’abandi bakinnyi ba ruhago bemeye icyaha ubushinjacyaha bwo muri Espanye rwarabababariye rubaca ihazabu gusa

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Social Mula yakunzwe n’umukobwa w’inkumi umwe mu bafana be kubera impinduka yakoze ku mubiri we

KIGALI: Abasore basariye Queen Cha kubera ubwiza bwe ndetse bamwe batangira no kumutereta