in ,

Inkuru Ishyushye-Antonio Conte yandagaje bikomeye Jose Mourinho uherutse gusebya abatoza amubwira amagambo amuha gasupu

Ikipe ya Chelsea imaze imikino 3 itaratsinda nyuma yo kunganya na AS Roma 3-3,Antonio Conte yatuye umunabi umutoza Jose Mourinho mu kiganiro n’abanyamakuru kubera amagambo uyu mutoza wa Manchester United aheruka kuvuga. Antonio Conte  (Reuters)

Jose Mourinho nyuma y’umukino na Benfica yatakajemo abakinnyi benshi cyane ku mvune yagize ati “Sinjya mvuga ku bakinnyi bavunitse.Hari abatoza bavunikisha abakinnyi bakarira bakarira bakarira ariko njye ndamutse mvuze ku mvune nk’abandi batoza najya ndira iminota 5 nkarekera.”

.Aya magambo ni yo yakoze ahantu habi Antonio Conte ubwo umunyamakuru yamubazaga iki kibazo agasubiza ati “Niba ari njye yashakaga kubwira reka ngire icyo mbivugaho.Ajye areba iby’ikipe ye n’abakinnyi be areke kureba abandi.Mourinho akunda kureba ibibera muri Chelsea cyane na saison ishize yarabikundaga rero ajye areba abakinnyi be,”

Aba batoza si ubwa mbere bagiranye ibibazo kuko ubushize Man Utd ihura na Chelsea aba bagabo byabaye ngombwa ko bakizwa n’umusifuzi wungirije

 

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore uko agahinda Sheebah yatewe na Knowless yamuteye kwihenura kuri Asinah

Clement na Knowless bongeye gukora ikindi gikorwa gishimangira urukundo bafitanye (amafoto)