in ,

Dore uko agahinda Sheebah yatewe na Knowless yamuteye kwihenura kuri Asinah

Mu minsi yashize mu itangazamakuru humvikanyemo inkuru y’uko Asinah yari yagiye mu gihugu cya Uganda gukorana n’abahanzi batandukanye baho mu mishinga y’indirimbo yari ari gutunganiriza kwa Producer Nessim .

Uyu muhanzikazi yavuye mu Rwanda yerekeza Uganda aho ku ikubitiro yari afitanye umushinga w’indirimbo na Ykee Benda wamenyekanye mu ndirimbo Munakampala.

Asinah akimara kugerayo yakoze kuri uyu muhanzi arabyitarutsa amubwira ko ku mafaranga make bari bumvikanye kugira ngo babashe gukorana agomba kongeraho ayandi arimo n’ayo guha ikipe imufasha mu bya muzika[management team].

Uyu muhanzikazi yaje kumva ko ibyo Ykee Benda ari kumubwira ari amananiza ahitamo kwegera mugenzi we Sheebah  Karungi maze uyu nawe amubera urwandiko amubwira ko adashobora gukorana nawe kuko n’ubundi mu Rwanda abahanzi baho ari gito.

Nk’uko Asinah yabwiye Eachamps yabisobanuye Ati”Ni ukuvuga ngo nari navuye mu Rwanda mfitanye gahunda na Ykee Benda, y’amafaranga makeya n’ubundi waha n’undi muhanzi wa hano mu Rwanda. Ngeze mu Bugande ansaba ko namuha amafaranga menshi azanamo n’ibya management ye, biza kurangira tudakoranye.”

Yongeyeho ati” Nahise mpitamo kujya kuvugisha Sheebah Karungi, uyu muhanzikazi yambwiye ko nta kintu twavugana kuko n’ubundi abahanzi bo mu Rwanda badakunda gushyigikira bagenzi babo.”

Uyu muhanzikazi  yavuze ko akimara gukurirwa inzira ku murima n’aba bahanzi yahisemo kwegera abandi bakomeye barimo Cindy na Chameleone ariko bose baza kugenda batinza gahunda ahitamo kubyihorera kuko n’ubundi yari yacitse intege kubera ko  aba bahanzi bose yabonaga icyo bishakira ari ifaranga kurusha ubufatanye.

Urugendo rwa Sheebah mu Rwanda n’uko yasobanuye ukuntu Knowless yigeze kwanga ko bakorana indirimbo…

Mu minsi yashize Sheebah Karungi yaje mu Rwanda mu gitaramo cyari cyiswe ‘The Runtown Experience Kigali ‘yahuriyemo n’umuhanzi ukomeye wo mu gihugu cya Nigeria Runtown cyabaye mu ijoro ryo  ku wa 23 Nzeri 2017.

Sheebah yaje kumvikana mu itangazamakuru ryo mu Rwanda avuga ko yigeze kuza mu Rwanda ataramenyekana aje gusaba Knowless ko bakorana indirimbo gusa akamutera utwatsi akagenda yigiza gahunda inyuma mpaka igihe yananiriwe akabireka, ibi bikaba ari nabyo byatumye yijundika abahanzi bo mu Rwanda.

Yagize ati” Ngitangira gukora umuziki mu buryo bw’umwuga nafashe udufaranga duke nari mfite niyemeza gushaka abahanzi  dukorana bakamfasha kuzamuka, icyo gihe nari natekereje abahanzi batandukanye barimo na Knowless, Ku mpamvu zimwe nanjye ntazi nagiye nsubizwa hasi nangirwa nabo bahanzi gukorana nabo.”

Sheebah ngo yabonye abahanzi nyarwanda badafashanya

Yunzemo ati “Aba bahanzi bose barimo na Knowless  bagiye banderega ntibanyereke ko banze gukorana nanjye gusa nabahamagara bakagenda kuri telefoni  bansubiza ngo bazamvugisha ejo kugeza igihe naboneye ko ndi guta inyuma ya Huye.”

Sheebah aracyabitse inzika y’ibyo Knowless yamukoreye

Icyo gihe Sheebah yatangaje ko atarenganya Knowless wanze ko bakorana indirimbo  ndetse anemeza ko yishimira ko n’ubwo yigeze kwanga ko bakorana indirimbo ubu buri wese ari gutsinda kandi akaba ari ku ntera nziza muri muzika.

Ibi Knowless yabyamaganiye kure avuga ko niba byaranabayeho koko akifuza ko bakorana yaba yaratanze ubusabe bwe ntibubashe kugera kubo bwari bugenewe, anavuga ko yatunguwe no kubona iyo nkuru mu bitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda.

Knowless mu magambo ye yavuze ko we n’itsinda bakorana batunguwe no kumva ayo magambo ya Sheebah Karungi avuga ko ibyo kwanga gukorana indirimbo nawe ntabyo azi kuko batigeze  babona ubusabe bwe.

Ati”Ayo makuru uko mwayumvise niko nanjye nayumvise ni nako mpamya neza ko n’abandi dukorana bayumvise y’uko yasabye ko dukorana  ntibishoboke, mpamya ko rero niba yarabisabye byaba byaraheze mu nzira ntibitugereho kuko twaratunguwe tukimara kubyumva kandi ntitwigeze tuvugana na rimwe.”

Asinah aherutse guhobagizwa n’abahanzi b’ Abagande yashakaga gukorana nabo

Indirimbo nshya ya Asinah yitwa Good yayihuriyemo n’uwitwa Dee Rugs , irimo ubutumwa bwiganjemo ubw’urukundo, yakozwe n’mugande uri mu bari kwigaragaza cyane muri iki gihe witwa Nessim Pan.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Iyumvire Miss Mutesi Aurore yigamba ko umukunzi we yamukoreye ibya kigabo

Inkuru Ishyushye-Antonio Conte yandagaje bikomeye Jose Mourinho uherutse gusebya abatoza amubwira amagambo amuha gasupu