in

Inkuru ishimishije kuri wa mwana wagaragaye ari gucuruza imbuto anasubiramo amasomo

Amina Uwikuzo wagaragaye ari gucuruza imbuto anasubiramo amasomo, yageze ku kigo cy’amashuri cyamwemereye kwiga yo ku buntu.

Amina yageze kuri iki kigo ku wa 4 Ukwakira 2022 ari kumwe n’umubyeyi we, aho bageze ku ishuri rya Rwamagana Leaders’ School.

Amina yageze kuri iki kigo nyuma y’uko kimuhaye buruse yo kwigira ubuntu.

Uwikuzo yagize amanota meza mu bizamini bya Leta aho yagize 22/54 aho yari yaroherejwe muri Ecole Secondaire Kanombe (EFOTEC), aho yagombaga kwiga Physics, Economics na Computer (PEC).

Kuko yari yaremerewe ubufasha n’umuyobozi wa Rwamagana Leaders’ School, yahise ajya kwiga yo mu ishami ry’Imibare, Ubukungu na Mudasobwa (MEC).

Amina ikigerayo yabwiye ikinyamakuru The New Times dukesha iyi nkuru ati: “Nuzuye umunezero n’ibyishimo ubwo nageraga muri iri shuri. Nshimishijwe n’iri shuri n’abayobozi baryo ku bw’amahirwe bampaye kandi ngiye gukora ibishoboka byose kugira ngo ntazabatenguha no guhesha ishema mama.

Ntabwo nabeshya,nari mfite ubwoba buke kubera ibintu byose ari bishya; abarimu bashya, abanyeshuri bashya ndetse n’ishuri rishya, ariko ntegereje kuzabona inshuti nshya kandi nkanakora ibyo nsabwa ”.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Lionel Messi yatangaje amagambo akomeye kuhazaza he mu mupira w’amaguru

Bitunguranye Element yahinduye umuvuno