in

Inkuru ishimishije ku bakunzi ba APR FC nyuma y’igihe bahangayitse bikomeye

Myugariro wo hagati mu ikipe ya APR FC, Buregeya Prince yamaze gusubukura imyitozo aho iyi kipe ikomeje kwitegura umukino w’ishiraniro izahuramo na mucyeba Rayon Sports.

Ku Cyumweru tariki 12 Gashyantare 2023 kuri Stade Mpuzamahanga y’i Huye, ikipe ya APR FC izahakirira Rayon Sports, uyu mukino buri kipe ikaba yifuza kuwutsinda.

Mu ikipe ya APR FC bari kwishimira ko Visi Kapiteni Buregeya Prince yamaze gukira imvune yatumye asiba imikino baheruka gukina.

Uyu myugariro ameze neza cyo kimwe n’abandi bakinnyi bose ba APR FC barimbanyije imyitozo aho biteguye kongera gutsinda Rayon Sports nk’uko bamaze imyaka irenga itatu bayibabaza.

Kuva muri 2019, ntabwo Rayon Sports izi uko gutsinda APR FC bimera, kuri iyi nshuro Ikipe y’Ingabo z’Igihugu irahabwa amahirwe menshi yo kwegukana amanota atatu bigendanye n’uko ari yo iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere n’amanota 37.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Nsengiyumva
Nsengiyumva
1 year ago

Ariko mukosore ikosa rikomeye mujya mukora.Nyabuneka banyamakuru nkunda,ntabwo Rayon Sport FC ari umukeba wa APR FC.Rayon Sports FC ni mukeba wa Kiyovu FC,noneho APR FC ikaba umugabo wabo bombi.Ni cyo ubukeba busobanura.Rayon ihangana na Kiyovu bombi ni abagore ba Nyamukandagira mu kibuga kikasa imitutu!!Ndavuga APR FC ikipe y’abarashi.

Murakoze.

Abakinnyi batatu ba Rayon Sports bakomeje kurebana ay’ingwe n’umutoza Haringingo Francis mbere yo guhura na APR FC yiteguye kubanyagira

Gucumbi; umugabo bamufatanye moto yibye mu rusengero