in

Inkuru ibabaje:umukobwa wari umaze igihe atagera iwabo yahitanwe n’impanuka atashye(amafoto)

Umukobwa w’umunyamideli wabaga mu Buholandi yaguye mu mpanuka y’imodoka atashye iwabo nyuma y’imyaka 10 adakandagira iwabo.


Doreen w’imyaka 25 bivugwako yavuye mu Buholandi ku ya 21 Ukuboza 2021 agwa mu mpanuka y’imodoka ku muhanda wa Gulu-Kampala.

Nk’uko ibitangazamakuru byo muri Uganda bibitangaza ngo Doreen yatangiye urugendo rwe ava mu Buholandi ku ya 21 Ukuboza, yurira indege ya Qatar Airline yerekeza i Dubai.

Yageze muri Uganda ku ya 22 Ukuboza, maze ku ya 23, ava i Kampala yerekeza mu mujyi yavukiyemo, Gulu aherekejwe n’incuti enye n’umushoferi.

Mu nzira berekeza i Gulu, imodoka yabo yagonganye na romoruki i Koro hafi y’umuhanda wa Gulu-Kampala.
Mu nzira berekeza i Gulu, imodoka yabo yagonganye na romoruki i Koro hafi y’umuhanda wa Gulu-Kampala.

Nyuma yaje kujyanwa mu bitaro bya Gulu Referral aho yapfiriye mu gitondo cyo ku wa kane, 23 Ukuboza. Muganga yemeje ko yapfuye azize kubura amaraso.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Impamvu nyamukuru itera gusura uri mu mibonano

List y’abakinnyi Mashami Vincent azifashisha mu mikino ibiri ya gishuti na Guinea i Kigali !