Mu minsi yashize hagiye havugwa amakuru menshi yemezaga ko ikipe ya Fc Barcelona igiye kwibikaho abakinnyi babiri bakina hagati bamaze kwigaragaza ku buryo bukomeye hariya ku mugabane w’uburayi aribo Coutinho ukinira Liverpool ndetse na Marco Veratti ukinira PSG, gusa ariko ubu noneho biravugwa ko ntanumwe muribo uzajya muri Barca.
Ejo bundi kuwa gatandatu Marco Verratti nawe nyuma yo gutwa igikombe cya Coupe de France yahise avugako nta gahunda afite yo kuva mu ikipe ya PSG aho yagize ati :”Ntekerezako umwaka utaha nzaba nkiri muri PSG. Tuzaganira n’ikipe nkuko bisanzwe. Ubu ndacyafite imyaka ine yose ku masezerano yanjye na PSG ndumva nta gahunda mfite yo kuba nagenda. Meze neza, ndi mu ikipe ikomeye ndizerako tuzakora ibintu bikomeye muri saison itaha.”
Ibi rero bikaba ari inkuru mbi ku ikipe ya Fc Barcelone n’abafana bayo kuko uyu ni umukinnyi wa gatatu w’ifuzwa n’iyi kipe uyiteye utwatsi mu gihe kitageze no ku byumweru bibiri.