in

Inkumi z’i Nyarugenge ziramusamira hejuru: Safi Madiba agiye gutaha i Kigali avuye muri Canada

Safi Madiba umaze imyaka itatu yimukiye muri Canada ari naho akorera umuziki, ari mu myiteguro yo gutaha i Kigali nyuma y’igitaramo ateganya gukorera mu Mujyi wa Vancouver asanzwe atuyemo.

Ibi Safi Madiba yabihamirije ikinyamakuru IGIHE.

Ati “Njye mfite igitaramo hano muri Vancouver ku wa 30 Ukuboza 2023, ndateganya kumurika album yanjye nshya nise ‘Back to life’. Nyuma yo gutaramira ino aha nzahita ntangira kwitegura gutaha ntaramire abakunzi banjye i Kigali.”

Safi Madiba yavuze ko ubusanzwe yatekerezaga gukorera igitaramo cye mu Rwanda mu mpera z’uyu mwaka, icyakora asanga akwiye kubanza gutaramira abanyarwanda batuye mu Mujyi atuyemo mbere yo gutaha.

Uyu muhanzi yavuze akumbuye gutaramira abakunzi be nyuma y’igihe ahanganye no kubaka ubuzima bwe muri Canada ndetse no kugerageza kuhakorera umuziki cyane ko bwari bushya kuri we.

 

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

APR FC burya ihemba neza! Taddeo Lwanga ukinira APR FC yujuje inzu igeretse yatumye muri Uganda bacika ururondogoro (VIDEWO)

Igitsina cye cyavagamo inyo! Butoyi Pascaline ari mu mashimwe yo gukira SIDA yendaga kumuhitana