in ,

Inkumi zari zambaya imyambaro ishotorana zasutse amarira nyuma yo kumva ijwi rya Christopher Muneza (AMAFOTO)

Christopher Muneza uri mu rugendo rw’ibitaramo bitandukanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaraye agaragarijwe urukundo rukomeye n’abakunzi b’umuziki we bitabiriye igitaramo yakoreye mu Mujyi wa Louisville muri Leta ya Kentucky.

Uyu muhanzi wishimiwe na benshi yinjiriye mu ndirimbo yakoranye na Riderman bise “Ndakabya” muri iki gitaramo cya mbere yakoreye i Louisville, umujyi munini mu igize Kentucky.

Zimwe mu ndirimbo zakoze ku mitima ya benshi cyane cyane inkumi zari zitabiriye iki gitaramo zirimo “Iri joro”, “Ijuru rito”, “Habona”, “Uwo munsi”, “Abasitari”, “Hashtag”, “Nibido” n’izindi.

Christopher akomeje kunezezwa n’uburyo ibi bitaramo bye biri kugenda bikomeza kumwongerera imbaraga afite mu gihe kiri imbere.

Uyu muhanzi ugiye kumara amezi abiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, azava Kentucky yerekeza mu mijyi itandukanye irimo Phoenix (Arizona) ku wa 23 Nzeri 2023 , Michigan ku wa 6 Ukwakira 2023 n’ahandi.

Christopher wageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, tariki 27 Kanama 2023, yahereye ibitaramo bye mu Mujyi wa Portland muri Leta ya Maine.

AMAFOTO

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Cyuzuyemo amazi! Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kuzenguruka amashusho y’ikiremwa kidasanzwe ari guca ibintu – VIDEWO

Umukobwa akomeje gukoroza imbuga nkoranya mbaga nyuma yo gusangiza amashusho ye arimo azunguza ikibuno yambaye utwenda tugaragaza byose