Ikipe ya Rayon Sports yari yagiye gusura ikipe y’ Inkuba FC maze izi kipe zombi zikina umukono wa gishuti, biza kurangira Rayon Sports inyagiye imvura y’ibitego iyi kipe y’ Inkuba FC.
Ni umukino wabereye kuri sitade ya kaminuza yahoze yitwa IPRS Kibuye, aho waje kurangira Rayon Sports itsinze Inkuba FC ibitego 4-0, byatsinzwe na Camara, Ndekwe, Traore ndetse na Essenu.
Iyi kipe y’ Inkuba FC yari yabanje kwakira neza ikipe ya Rayon Sports, irayitemereza no mu kiyaga cya Kivu, gusa Rayon yayituye kuyitsinda.