Ku wa 03 Kamena 2024, Nibwo Richard Waiswa w’imyaka 16, wari utuye mu kagari ka Nyayi, Kati Ward, Ayivu West Division, Umujyi wa Arua yishwe azira kuryamana n’umukobwa w’umunyeshuri mugenzi we wigaga mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza.
Ni amakuru yamenyekanye, ubwo ku wa 04 Kamena, hatoraguwe umurambo wa nyakwigendera mu gishanga cya Oziava hafi y’urugo rwabagamo uwo mukobwa bivugwa ko yasambanyijwe.
Ikinyamakuru Tukonews kivuga ko abagize umuryango w’uyu mukobwa basanze uyu musore aryamanye n’umwana wabo maze bahita bamutwika ndetse bamukata inshuro nyinshi ku mutwe bimuviramo gupfa.