in

Inka 7 zarokotse impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yari itwaye muri Congo izigera kuri 25 hapfiramo n’abari muri iyo modoka – AMAFOTO

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ugushyingo 2023, ahitwa mu Kadasomwa mu murenge wa Kamembe mu karere Rusizi habereye impanuka ikomeye aho imodoka yo mu bwoko bwa fuso yari ijyanye inka 25 muri Congo yabuze Feri ikagwa mu mukingo.

Mu bantu bane bari bayirimo ndetse n’undi umwe witambukiraga batatu muri bo bahise bahasiga ubuzima mugihe inka 18 zahise zipfa, harokoka 7 gusa nazo zakomeretse bikabije.

Iyi modoka yari ifite Purake RD 335 F yari itwaye inka izijyanye muri Repulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yacitse Feri maze ihitana batatu umwe arakomereka.

Uwarokotse avuga ko intandaro y’iyi mpanuka aruko Shoferi yashyizemo Vitese iranga imodoka ihita ibura Fire.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe Iyakaremye Jean Pierre avuga ko batatu bitabye Imana umwe ararokoka ikaba yari itwaye inka 25, harokoka Inka 7.

Abitabye Imana bajyanwe mu bitaro bya Gihundwe

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ntibatinya kubikorera no mu muhanda! Abasore bane n’abakobwa bane babana mu nzu imwe b’i Muhanga, batawe muri yombi bakekwaho kujujubya abaturage

Urwego rw’Igihugu rushinzwe igorora (RCS) rutanze amakuru kuri Prince Kid yari akenewe n’Abanyarwanda