in

Urwego rw’Igihugu rushinzwe igorora (RCS) rutanze amakuru kuri Prince Kid yari akenewe n’Abanyarwanda

Urwego rw’Igihugu rushinzwe igorora (RCS) Rwanda Correctional Services, rwatangaje ko kugeza ubu Ishimwe Dieudonné (Prince Kid) ataragezwa mu igororero iryo ari ryo ryose.

Ku wa 13 Ukwakira 2023 nibwo umucamanza mu Rukiko Rukuru, yahamije Ishimwe Dieudonné icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, n’icyo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, ahita akatirwa igihano cyo gufungwa imyaka itanu.

Icyakora Me Nyembo Emelyne umwunganira mu bijyanye n’amategeko, aheruka gutangaza ko kugeza ubu batarajuririra icyemezo cy’Urukiko rwamukatiye igihano cyo gufungwa imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Ukwezi kurenga kurashize isomwa ry’uru rubanza ribaye, bisobanuye ko iminsi 30 yo kujurira Prince Kid yari afite imaze kurangira.Umuvugizi w’urwego rw’Igihugu rushinzwe igorora (RCS) Rwanda Collection Services, SP Daniel Rafiki Kabanguka yabwiye UMUSEKE ko kugeza ubu Ishimwe Dieudonné (Prince Kid) nta we bafite mu bari mu igororero

Yagize ati “Kugeza ubu ntabwo turamubona, ntabwo turamushyikirizwa. Mu by’ukuri nta we uhari, ntabwo aragezwa mu igororero iryo ari ryo ryose ryacu.”

Akomeza agira ati “Igihe cy’ubujurire niba cyararenze, biba byabaye itegeko. Hari iminsi yagenwe n’itegeko ibyo ari byo byose inkiko ziba zibizi, iyo biba bimaze kuba itegeko hashyirwaho impapuro zimutegeka kumufata, no kumushyikiriza aho agomba kujya. Cyane iyo ari hanze (igororero), asanzwe ari kuri siatsiyo ya polisi yo mu Rwanda biroroha ko bahita bamuzana ku igororero.”

SP Daniel Rafiki Kabanguka ashimangira ko kugeza ubu Kid atarishyikiriza cyangwa ngo ashyikirizwe igororero.

Ati “Hari igihe giteganywa n’amategeko. Iyo irenze rero biba bibaye itegeko. Niba yararangiye, abashije kugaragara cyangwa na we yizanye twamwakira, ariko kugeza ubu nta we dufite.”

Mu isomwa ry’uru rubanza, umucamanza yavuze ko icyemezo cy’urukiko cyari igihano cy’igifungo cy’imyaka 16, icyakora bitewe n’uko ari ubwa mbere Prince Kid akurikiranywe n’Inkiko, rwamugabanyirije igihano akatirwa imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inka 7 zarokotse impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yari itwaye muri Congo izigera kuri 25 hapfiramo n’abari muri iyo modoka – AMAFOTO

Ibyari ubukwe bishobora kuba ari Filime! Kanimba na Soleil bamamaye muri Bamenya bakomeje gushyira urujijo mubakunzi babo – AMAFOTO