Gusomana no gukora imibonano mpuzabitsina bigira ingaruka nyinshi cyane cyane iyo bikozwe cyane bikanakorwa nabi. Hano hari urutonde rw’ingaruka umuntu akwiye kwirengera ziramutse zimubayeho mu gihe akunda gusomana cyane ndetse no gukora imibonano mpuzabitsina.
1. Gutakaza amazi y’ingenzi mu mubiri wawe.
Abahanga bemeza ko gukora imibonano mpuzabitsina cyane ( nko hagati y’inshuro 5 na 10) bitera gutakaza amazi afitiye akamaro umubiri bikaba byagutera ingaruka zo guhinduka kw’ibara ry’uruhu rwawe abahanga bemeza ko ibi byakubaho cyane niba ukora imibonano mpuzabitsina wanyweye inzoga nyinshi.
2. Byangiza urwungano rw’inkari
Niba ukunda gukora kenshi imibonano mpuza bitsina cyane bizakugiraho ingaruka waba uri umugabo cyangwa uri umugore harimo nko kugabanuka kw’ingano nyayo y’inkari wakabaye usohora mu mubiri. Uko zigenda zisigara mu mubiri kandi zakabaye zasohotse bitera kwangirika kw’impyiko,ibi ushobora kubyirinda unywa amazi menshi kandi ukabanza kwiherera mbere yuko utera akabariro.
3. Ntabwo wongera kugira ibyishimo byo hejuru ku kigero cya nyacyo
Ni ibintu bigoranye cyane ko umugabo yakongera kugira ibyishimo byo ku rwego rwo hejuru(Kuryoherwa) ku kigero nk’ icyambere yuko akora imibonano mpuzabitsina cyane, gusa ibi n’ibya igihe gito, Ibi biterwa nuko wananiwe cyane mu gihe gusohora
Ushobora kumva ko ibi bitangaje, abahanga bemeza ko gutera akabariro bishobora kugutera ubumuga bwo kutabona. Iibi bishobora kuba iyo imiyoboro y’amaraso yo mu maso yava mu mwanya wayo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.
Source: touchrwanda