in

Ingaruka mbi zo kumara igihe kirekire udafite umukunzi nyuma yo guhemukirwa mu rukundo.

Benshi bumva ko gukundana ari ibintu byizana abandi bakabifata ukundi bitewe n’ibirushya bagiye bahuriramo na byo.

Rimwe mu rukundo hari igihe biba ngomba ko umuntu wizeraga akubabaza, bamwe iyo bahuye n’iki kibazo usanga bavuga ko bagiye gufata akaruhuko bikarangira bibaye ikiruhuko gihoraho ibyo gukundana bakabivamo.

Imbuga zitandukanye zandika ku rukundo, zemeza ko uko umuntu agenda yikuramo ibyo gukundana kubera ibikomere yagiye ahuriramo na byo birangira abayeho mu buzima bwa wenyine.

Elcrema yo yemeza ko hari n’abantu baba barafashe umwanzuro wo kongera gukundana ariko bakumva inkuru z’abagenzi babo baherutse gukomeretswa n’abo bakundanaga, ibintu bigasubira i Rudubi.

Bemeza ko abantu benshi bakunze kwibeshya ko babayeho neza kubera ko nta bakunzi bafite, ariko ingaruka zo kubaho bonyine zikagenda zibona gake gake mpaka basubitse ibyo gukundana burundu.

Bitangira umuntu yanga filime z’urukundo, indirimbo, n’izindi nkuru z’urukundo zikwibutsa icyo wakabaye ufite ariko utigeze ugira amahirwe yo kugumana. Ugatangira no gushaka amakosa kuri muntu wese mwakundanye.

Inama imwe izatuma uhora ushikamye mu rukundo ni ukuzajya wibuka ko nta muntu n’umwe uri ntamakemwa muri iyi si y’abazima, ibi bizagutere imbaraga zo kongera gushaka umukunzi no kongera gushyira ubwenge ku gihe wumve ko ibyakubayeho n’abandi bibabaho.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

The Ben yongeye kwerekana urwo akunda Miss Pamella.

Byari ibyishimo bidasanzwe ubwo abakobwa b’impanga bahuraga n’abasore nabo b’impanga bakababenguka.