in

The Ben yongeye kwerekana urwo akunda Miss Pamella.

Umuhanzi The Ben yongeye kwerekana urwo akunda Miss Pamella amwita umufasha we maze bitungura abatari bake bamukurikira umunsi ku munsi ku mbuga nkoranyambaga.

Abinyujije kuri konti ye ya Facebook, The Ben yashyizeho ifoto imwe mu zo Uwicyeza Pamella aherutse kwifotoza maze abwira abakunzi be batandukanye bamukurikira umunsi ku munsi ndetse yasaga nk’aho ari kubwira by’umwihariko abo yasize mu Rwanda kugirango bamusuhurize umukunzi we ndetse banamubere mwiza.

The Ben yagize ati “Munsuhurize umufasha wanjye kandi mukomeze kumubanira neza!’’. Ubu butumwa bwakuruye amarangamutima y’abantu benshi cyane bakurikira The Ben kuri Konti ye ya Facebook maze bandika bamwereka ko banyuzwe n’ukuntu abanye na Pamella.

Hari n’abandi batandukanye batangiye kumubaza itariki y’ubukwe ndetse hari n’abatunguwe no kubona yise Pamella umufasha we cyane ko batari bagira igikorwa na kimwe bakora cyerekeranye n’urukundo bamusaba ko yakora ubukwe.

https://www.instagram.com/p/COuTwUsLyww/?utm_medium=copy_link

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyarugenge: Umugore bamushikuje isakoshi irimo miliyoni .

Ingaruka mbi zo kumara igihe kirekire udafite umukunzi nyuma yo guhemukirwa mu rukundo.