Mu masaha agera kuri atanu ashize nibwo imbuga nkoranyambaga arizo Whatsapp, Facebook na Instagram zari zavuye ku murongo ku isi yose. Ni ibintu byatitije isi yose ndetse benshi bibaza ibyari byabaye. Amakuru dufite ni uko Ubuyobozi bwa Facebook ariyo ifite mu nshingano Whatsapp na Instagram bwari burimo kwagura ububiko bw’imyirondoro (data) y’izi mbuga nkoranyambaga kubera ko abazikoresha bamaze kuba benshi ku isi. Nanone kandi bwari uburyo bwo gukaza umutekano mu rwego rwo kwirinda abajura bashobora kwiba imwe mu myirondoro y’abakiriya b’izi mbuga nkoranyambaga ikaba yakoreshwa mu buryo bubi bushobora gushyira mu kaga abakiriya ba Facebook, WhatsApp na Instagram.
Mu masaha atanu gusa Facebook, WhatsApp na Instagram byamaze bidakora, umutungo wa Mark Zuckerberg ariwe Nyiri Facebook wagabanutseho amadolari miliyari 7 z’amadolari ya Amerika. Akaba ari igihombo kitari gito kuri uyu muherwe uri muri 10 ba mbere bayoboye isi mu gutuunga agatubutse.