in , ,

Indirimbo ‘Urashoboye’ yo kuramya no guhimbaza Imana ikomeje kuba isereri muri rubanda

Indirimbo ‘Urashoboye’ yo kuramya no guhimbaza Imana ikomeje kuba isereri muri rubanda

Kuwa Gatanu w’iki cyumweru turimo gusoza tariki ya 5 Nyakanga nibwo indirimbo Urashoboye ya Dufashwanayo Jeanne yagiye hanze ariko ikomeje gukundwa bijyanye n’ubutumwa bukubiyemo.

Mu kiganiro Dufashwanayo Jeanne yagiranye na YEGOB yadutangarije ko iyi ndirimbo yayanditse bitewe n’ibibazo yari yiriwe ahura nabyo ariko Imana igaca inziri akabisohokamo yemye ahita yemeza Imana ari yo ishoboye.

Yagize ati” Nandika iyi ndirimbo hari ku mugoroba, Ubwo uwo munsi nari naciye mu bigoye cyane, ariko Imana igaca inzira,
Ndetse n’ubwo nari ngifite ibitarakemuka bicyinkomereye niringiye ko Imana yo ituyobora mu nzira nk’umwungeri mwiza, izi icyiza kurutaho Kandi izakingezaho kuko Irashoboye Kandi Irahambaye.”

Yakomeje avuga ko byatumye agendera ku ijambo ry’Imana dusanga muri Zaburi ya 23 rigira riti” Uwiteka niwe mwungeri wanjye sinzakena, naho nanyura mu gikombe cy’ igicucu cy’Urupfu sinzatinya ikibi cyose kuko ndikumwe nawe.” Bivuze ko uwiteka ashoboye byose.

Dufashwanayo Jeanne asohoye iyi ndirimbo ikurikiye iyo aheruka gushyira hanze yanakunzwe cyane yitwa “Ni Kenshi”.

URASHOBOYE YIREBE UNYUZE AHA

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Mihigo Saddam wari umunyamakuru wa Isango star yahawe akazi kuri Radio nshya

Hateganyijwe imvura muri utu turere! Meteo Rwanda imaze gutangaza uko ikirere cyo mu Rwanda kiraba kimeze hagati ya saa 12:00 na 18:00