in

Indege ya Kajugujugu yakoze impanuka maze abari bayirimo bose barapfa – AMOFOTO

Indege yo mu bwoko bwa Kajugujugu y’Igisirikare cya Kenya yakoze impanuka hafi y’umupaka wa Somalia, maze abantu 8 bari bayirimo bose barapfa.

Iyo mpanuka yabaye ku wa Kabiri tariki 19 Nzeri 2023 yabereye mu gace ka Lamu ku mupaka wa Kenya na Somalia.

Aha niho ingabo za Kenya zikunze gukora ubugenzuzi kubera ko abarwanyi bo mu mitwe y’iterabwoba nka ‘al-Qaida’ na ‘al-Shabab’, bakunze kuba bari ku mupaka wa Somalia.

Inzego z’umutekano zo muri Kenya zavuze ko abasirikare bose bari bari muri iyo ndege, ndetse n’abashinzwe kuyitwara bose uko bari 8 bapfuye.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rayon Sports y’abagore isigaye ihangamura na basaza bayo! Rayon Sports WFC yahangamuye ikipe ya basaza bayo irayitsinda

Hari benshi batazi isura ye! Nyuma y’ifoto y’umushumba wakoroje imbuga nkoranyambaga kubera imiterere ye, noneho hagaragaye indi foto ye yerekana mu maso he