in

Inama ya FERWAFA yemeje abanyamahanga bemerewe gukina “Super Coupe”

Kuri FERWAFA hateraniye inama itegura umukino wa Super Coupe uzahuza amakipe abiri akomeye mu Rwanda: APR FC na Police FC. Iyi nama yemeje ko abanyamahanga bemerewe gukina bazaba batandatu, nk’uko bisanzwe.

APR FC, yatwaye Shampiyona y’u Rwanda 2023-2024, izaba ikina na Police FC yatwaye igikombe cya Mahoro cya 2023-2024. Aya makipe yombi ari mu myiteguro ikomeye kugira ngo yerekane imbaraga zayo muri uyu mukino utegerejwe na benshi.

Umukino uheruka guhuza aya makipe, APR FC yatsinze Police FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Mugisha Gilbert. Biteganijwe ko uyu mukino wa Super Coupe uzaba wuzuyemo ishyaka ryinshi kuko buri kipe ishaka kwerekana ubuhanga bwayo no gutwara iki gikombe.

 

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Yago Pondat yageze mu rukiko aho yitabiriye urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo k’ucyekwaho kwiba channel ye – AMAFOTO

Gsb-kiloz na Gisa Cyinganzo Bashyize Hanze Indirimbo Nziza Ukwiye Kumva