Kuri Kiss Fm ,mu kiganiro cya The Kiss Drive gikorwa na Uncle Austin ,habamo igice cya ruhura umutima aho ,umuntu atanga ikibazo cye hanyuma abakurikira radio bakamugira inama yuko yakitwaramo kandi akagisohokamo yemye.
Hari umugore rero wagishije inama yababaje benshi ndetse bamwe bavuga ko umugore ari umuntu utangaje , uyu mugore washakaga kugirwa inama amaranye n’umugabo we imyaka 8 yose ariko icyo umugore yakoreye umugabo ni agahomamunwa.
Yagize ati:” Muraho , ndi umudamu nkaba maranye imyaka 8 n’umugabo wanjye dufitanye n’abana 2 ariko ejo bundi umugabo yaje ansaba imbabazi kuko ngo hari undi mukobwa yateye inda none arashaka ko ngo amurihira akajya muri America”
Yakomeje agira ati:” umugabo rero yansabaga imbabazi kuko yari yanze kubikora noneho umukobwa ashaka kuza kumurega ,ikibazo mfite rero nuko uwo mukobwa abeshya kuko umugabo wanjye atabyara ariko ntaho nahera mbivuga kuko nahita nivamo agahita abimenya ko abana 2 dufitanye atari abe”
Uyu mugore yagishaga inama y’uko yabigenza kugirango umugabo we amenye ko umukobwa ari kumubeshyera adatera inda ,nyamara akumva nawe yahita yivamo kuko abana 2 bafitanye atari ab’umugabo.
Ababonye ibi bashenguwe cyane no kumva umugore amaze imyaka 8 abana n’umugabo arera n’abana batari abe mu gihe nyamara we aziko ari abe ariko umugore akaba abizi neza ko abana atari ab’umugabo.
🤣🤣🤣🤣🤣 abagabo barabona koko.
Uyu mugore nareke mugenzi we yigendere kuki nawe si umwere, umuntu utinyuka kubyarana n’abandi bagabo ,kandi abana n’umugabo we
Twajwemo isi irarangira vuba cyane nakatari kaba kazaba, mubone intare, ingwe biri gutembera mu murwa wa kigali