in

Imyigaragambyo y’abagore, ni yo nkomoko y’umunsi w’abo.

Duhereye mu 1917, hashize imyaka irenga 100+ abagore n’abagabo ku isi yose batangiye kwizihiza umunsi wahariwe abagore, ukizihizwa ku itariki 08 Werurwe ku bakoresha ingengabihe ya Gregorian (Gregorian calendar), no ku itariki 23 Werurwe ku ngengabihe ya Julian (Julian calendar), wizihizwa buri mwaka.

Igitangaje kuri uyu munsi w’abagore ni uko utashyiriweho ahantu hamwe cyangwa se igihe kimwe, ni uruhererekane rwatangiye mu 1908 muri Leta zunze ubumwe za America, bikomereza mu Budage mu 1910, byanzurirwa mu Burusiya mu 1917. Dore uko byagenze:

Mu 1908 muri Leta zunze ubumwe z’America, abagore b’ababakozi bagera ku bihumbi 15 bihurije hamwe mu murwa mukuru i New York bakora myigaragambyo. intego yabo ntago kwari ugusaba umunsi w’abagore ahubwo bo bisabiraga kongera imishahara ndetse hakanagabanywa amasaha bamaraga mu kazi.

Muri icyo gihe byari bigoye kubona abagore bigaragambiriza uburenganzira bwabo. ishyaka “The Socialist party of America” n’abayobozi bariho icyo gihe, bemeye uburenganzira n’ubusabe bw’aba bagore bisa nk’ibitangije uburinganire ariko butaranoga.

Igitekerezo cy’uko habaho umunsi w’abagore cyo cyaje nyuma y’imyaka ibiri gusa muri America habaye biriya. Byakomereje mu Budage aho umugore umwe wagenderaga ku matwara ya Gikomonisiti yazamuye ijwi asaba ko habaho umunsi w’abagore, amazina ye ni “Clara Zetkin”. Icyo gihe ibyo yasabaga we ntiyabibonye ahubwo byasabye indi myigaragambyo y’abagore bo mu Burusiya kugira ngo uyu munsi ubeho.

Hari ku wa 23 Werurwe 1917 mu Burusiya, abagore b’Abarusiyakazi ntibatinye intambara ya 2 y’isi yarwanwaga bigabiza imihanda barigaragambya basaba ibintu bibiri: Amahoro no kubona umugati.

Iyi tariki rero ya 23 Werurwe cyangwa 08 Werurwe bitewe n’ingengabihe ukoresha, niyo yaje kwemezwa nk’umunsi wahariwe abagore mu rwego rwo guha agaciro urahare rwabo mu muryango no mu iterambere ryose ikiremwamuntu cyageraho dore ko bari barashyizwe inyuma.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru y’urukundo rwa Helen na Les Brown bavukiye umunsi umwe bagapfira igihe kimwe (AMAFOTO)

Dore icyo wakora kugirango umukobwa cyangwa umugore aryoherwe n’imibonano mpuza bitsina