in

Imyanzuro y’urukiko rwarezwemo Nel Ngabo kubera indirimbo ye “sawa” yagiye ahagaragara

Umuririmbyi w’umunyarwanda Rwangabo Byusa Nelson uzwi nka Nel Ngabo, yatsinze urubanza yarezwemo na Kwizera Elysee ku bw’ibishushanyo n’ibibumbano yahanze bigaragara mu ndirimbo y’uyu muhanzi yise “Sawa” yakoresheje atabimuhereye uburenganzira.

Kwizera yajuririye urubanza RCOM 01085/2021/TC rwaciwe n’Urukiko rw’Ubucuruzi ku wa 29 Nzeri 2021 ku “Gusaba indishyi zingana na 30.000.000 FRW kubera gukoresha binyuranije n’amategeko ibihangano byanjye bishushanyije n’ibibumbano mu ndirimbo “Sawa” abikura aho bimuritse binahacururizwa.”

Nyuma y’isesengura ry’ibibazo bigize urubanza, Urukiko rukuru rw’Ubucuruzi ruri i Kigali ruhaburanishiriza ku rwego rw’ubujurire, ku wa 23 Nzeri 2022 rwafashe icyemezo.

1.Rwemeza ko ubujurire bwa Kwizera Elysee nta shingiro bufite.

2.Rwemeza ko Kwizera Elysee agomba guha Kina Music Ltd na Nel Ngabo indishyi zo gushorwa mu manza zidafite ishingiro zingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atanu (500.000 Frw) kuri buri wese.

3.Rutegeka ko hagumyeho imikirize y’urubanza RCOM 01085/2021/TC rwaciwe n’Urukiko rw’Ubucuruzi kuwa 29/11/2021 uretse indishyi zimaze kuvugwa haruguru ziyongera ku zagenwe ku rwego rubanza.

4.Rutegeka ko amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo ine (40.000 Frw) Kwizera Elysee yatanzeho ingwate y’amagarama ajurira, ahwanye n’ibyakozwe byose muri uru rubanza. 

 

Source: Inyarwanda

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore yabazwe inshuro 15 kugira ngo ase na Kim Kardashian

Umuhanzi Yampano ati: kuririmba byanze nasubira mu kiyede.