in

Imvamutima za Sergio Ramos nyuma yuko Gerad Pique asezeye ruhago imburagihe!

Gusezera kwimburagihe kwa myugariro wa FC Barcelona Gerard Pique byatumye Sergio Ramos amena amarangamutima ye.


Nyuma yuko Gerad Pique atangaje ko ahagaritse burundu gukina umupira w’amaguru abantu benshi bagiye bagaragaza amarangamutima yabo harimo na Sergio Ramos bakinanye mu ikipe y’igihugu ya Espanye yagiye kuri Twitter maze yandika ati”Ndagushimira byinshi wagezeho Pique Ibikombe bitandukanye watwaranye na FC Barcelona ndetse n’ikipe y’igihugu”.

Gerard Pique wari umaze imyaka 14 mu ikipe ya FC Barcelona dore ko yari yayigezemo muri 2008 avuye muri Manchester United yatwaye Ibikombe bitandukanye muri FC Barcelona harimo Ibikombe bitatu bya Championa ya Espanye,ibikombe bibiri by’umwami, Champions league ebyiri,Super Cup ebyiri z’Uburayi ndetse n’ibikombe bibiri by’isi bya makipe.
Pique arakina umukino we wanyuma muri Barcelona ku cyumweru ubwo FC Barcelona izaba ikina na Almeria.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Lee
Lee
1 year ago

🥺🥺🥺🥺

“Sinzongera gukora imibonano mpuzabitsina, no kunywa inzoga” Kanye West utorohewe yafashe ingamba zikakaye

Alvin Smith nyuma ya Bwiza agarukanye mumishinga na yago