Impungenge ni zose, izuba rifitiye akamaro gakomeye ikiremwamuntu ubushakashatsi bwerekanye igihe ntarengwa izuba rizazimira burundu.
Izuba rifatwa nk’inyenyeri igaragiwe n’imibumbe ndetse bivugwa ko ryabayeho mu myaka igera kuri miliyari 4,5 ishize biciye mu ruvange rw’ibicu, umukungugu na gaz izwi nka “nébuleuse d’hydrogène” ndetse abashakashatsi bavuga ko ibi byagombaga kongera kubaho mu yindi myaka miliyari eshanu iri imbere kuva ubwo.
Byitezwe ko izuba rizagenda rihinduka umutuku, ibice byaryo by’inyuma bizaguka izuba rikaba rinini kandi rikarushaho gukamba nk’uko bigarukwaho na 7Sur7, icyakora hakanakomozwa ku kuba mu myaka igera kuri kuri miliyari 10 iri imbere izuba rizaba ryarageze ku iherezo ryaryo rigahinduka amateka gusa.
Abashakashatsi bahumuriza ikiremwamuntu bavuga ko kidakwiye guhangayikishwa no kuzapfa kw’izuba kuko hagaragazwa ko ibyo bizabaho abantu bo baramaze gushiraho, biturutse ku mihindagurikire y’ibihe n’ibindi byago bizibasira umuntu bihereye ku gice cy’inyuma.