President Mushya wa Fifa Gianni infantino mu gicamunsi cyo ku munsi washize muri Tombola y’igikombi cy’isi cy’abaterengeje imyaka 17 kizabera mu buhinde umwaka utaha yatangaje umushinga mushya ndetse n’impiduka zishobora kuzaba mu gikombe cy’isi guhera mu mwaka wa 2026.

Uyu mugabo mu ijambo rye yashimiye abari bitabiriye icyo gikorwa cya tombola anatangaza ko FIFA iri kwiga ku mushinga wuko guhera mu gikombe cy’isi cya 2026 hazajya hitabira amakipe 48 yose ku isi mu gihe hari hasanzwe hitabira amakipe 32 gusa,kuribyo bimwe mu bihugu byajyaga biburizwamo kubera ubushobozi buke nabyo byagira amahirwe yo kwitabira iri rushanwa rikunzwe nabatari bake muruhando mpuzamahanga.