in

Impinduka ku mikino ya BetPawa Playoffs y’abagore

Nk’uko byatangajwe n’Ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda (FERWABA), imikino ya BetPawa Playoffs mu cyiciro cy’abagore yari iteganyijwe gutangira kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 25 Nzeri 2024, yasubitswe, kandi igihe izakinirwa ntikiramenyekana. Iyi mikino yari iteganyijwe kubera kuri Lycee de Kigali (LDK).

Iyi mikino ya Kamarampaka y’abagore yageze muri 1/2 cy’irangiza, aho amakipe ane akomeye mu Rwanda azahura mu mikino itegerejwe n’abakunzi ba Basketball. REG W BBC na APR W BBC nizo kipe zifite ibigwi bikomeye, ariko Groupe Scolaire Marie Reine WBBC na Kepler W BBC nazo zitezweho gutungurana muri Playoffs.

FERWABA irateganya gutangaza ingengabihe nshya vuba, kandi abakunzi ba Basketball basabwe gukomeza gutegereza igihe nyacyo iyi mikino izakinirwa. Ni imikino yitezwe cyane n’abakunzi ba Basketball mu Rwanda, aho buri kipe izaba ihatanira itike yo kugera ku mukino wa nyuma.

Tuzakomeza kubagezaho amakuru mashya ku bijyanye n’iyi mikino igihe ingengabihe nshya izaba yatangajwe.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ireland yongeye kugaruka ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’Isi nyuma yo gutsindwa kwa Afurika y’Epfo

Rodri ashobora kumara igihe kinini hanze y’ikibuga: Ese kubura kwe bishobora kwambura Manchester City amahirwe yo gutwara igikombe cya Premier League?