in

Impanuka ikomeye yahitanye ubuzima bw’abantu

Imodoka 2 zo mu bwoko kwa bus za kompanyi imwe ya 2M Express Company Limited  zagonganiye Birimso hafi  na Bunso  mu muhanda mugari wa Kumasi mu gihugu cya Ghana zihitana abantu bagera 9 abandi barakomereka bikabije.

Inkuru dukesha ikinyamakuru Ghana Web ivuga ko iyi mpanuka yabaye mu rukerera rwo ku cyumweru dusoje hagana saa kumi n’iminota 30,ubwo imodoka 2 zifite numero GN 3229-21 na GN 8292-20 zarimo abantu 28 zagonganaga abantu 9 bagahita bahasiga ubuzima ,abandi 19 bagakomereka bikabije.

Amakuru avuga ko iy’impanuka yatewe n’umuvuduko ukabije izi modoka zombi zaganaga mu byerekezo bitandukanye zari zifite.

Kugeza ubu abakomeretse bakaba barikuvurirwa ku bitaro bya Kibi Government Hospital  n’ibitaro bya Hawa Memorial Saviour Hospital  biherereye Kyebi na Osiem muri Ghana.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports yongeye kwereka ubuyobozi ko ashaka kongera amasezerano nubwo bo babigendamo biguru ntege

Ifoto y’umunsi; Umwana w’imyaka 8 yatunguye abantu ubwo yitabiraga amarushanwa yo kunyoga igare