Ubwato bwarohamye mu kiyaga cya KIvu kuri uyu wa Kane, itariki 11 Ugushyingo, nk’uko amakuru aturuka muri sosiyete sivili agera kuri POLITICO.CD avuga.
Nk’uko byatangajwe na perezida w’iyo sosiyete sivile, ni ubwato bwa moteri bwari buturutse muri Chigera butwaye abari bagiye kurema isoko rya Nyamukubi bwarohamye mu mazi ya Mabula, mu gace ka Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo.
Iyi sosiyete sivile ya Kalehe, ivuga ko mu bwato harimo abantu mirongo kugeza ubu baburiwe irengero nyuma y’umuyaga ukaze muri aya mazi. “Dutegereje ibyemezwa n’abayobozi b’inzego z’ibanze muri raporo yemewe kuri iyi mpanuka …”
Si ubwa mbere kuko no Muri Nzeri, abandi bantu 7 baburiwe irengero mu mpanuka nk’iyi.