in

Ibyo Sheebah Karungi yakoreye abafana be ni akumiro(AMAFOTO)

Ku munsi nk’uyu tariki 11 Ugushyingo nibwo umuhanzikazi Sheebah Karungi wo mu gihugu cya Uganda yizihiza isabukuru y’amavuko ye, kuri uyu munsi akaba yakoreye ibasanzwe abafana be maze abasangiza amafoto adasanzwe

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Sheebah Karungi wizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 32, yasangije abamukurikira amafoto adasanzwe yavugishije abatari bacye ari na ko bamwifuriza isabukuru y’amavuko. Ifoto ya mbere yashyize hanze yakurikiwe n’ubutumwa bwo gushima Imana agira ati:”Mana ushimwe ku bw’ubuzima bwanjye.” Benshi bahise baheraho bamwifuriza isabukuru y’amavuko.


Mu bundi butumwa Sheebah yashyize hanze yasingije nyina wamwibarutse agira ati:”Reba umukobwa wa Kabazungu utange icyifuzo we!” Umwe mu babonye iyi foto witwa Kamaraadrian yatangaye cyane agira ati:”Mana yanjye, reba ishusho y’Imana”. Sheebah yakomeje kugenda asangiza abamukurikira mu kwizihiza isabukuru ye amafoto anyuranye arimo ayo yambaye ibibabi ahandi yambaye hafi ya ntabyo.

https://www.instagram.com/p/CWIB0npDqD7/?utm_medium=copy_link

https://www.instagram.com/p/CWIEya8DfoT/?utm_medium=copy_link

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Impanuka ikomeye yabaye mu kiyaga cya Kivu benshi baburirwa irengero.

Mu magambo y’imitoma, Umunyamakuru Gentil Gedeon yifurije isabukuru nziza Umugore we