in

Impanuka idasanzwe: imodoka yinjiye mu nyubako ya CHIC

Ku nyubako isanzwe ikoreramo ubucuruzi mu Mujyi wa Kigali Rwagati ahazwi nko kuri CHIC, imodoka yakoze impanuka igonga igikuta gikozwe mu birahure iruhukira mu bicuruzwa.

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Kane tariki 16 Ukuboza 2021, ni iy’imodoka yaje yiruka ikabanza kumenagura ibirahure by’iyi nyubako ikanagonga n’ushinzwe gucunga umutekano igakomereza ahacururizwa.

Muri iyi nyubako isanzwe ikorerwamo ubucuruzi harimo umuntu ariko ntiyamuhitanye gusa hari abakomerekeye muri iyi mpanuka.

Abayibonye barimo abasanzwe bafite ibyo bakora muri aka gace, bavuze ko uko iyi modoka yagendaga bisa nk’impanuka yagambiriwe cyangwa uwari utwaye iyi modoka akaba yari afite ibibazo mu mutwe.

Hari n’abavuga ko uyu wari uyitwaye ashobora kuba yari yanyoye kuri ka manyinya kakamuganza kuko uburyo iyi modoka yagendaga ntawapfa kwemeza ko byari ukubura feri.

Abakorera muri iyi nzu na bo byabatunguye kuko nk’abahageze iyi mpanuka yamaze kuba batumvaga

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umugeni yavugishije abatari bake nyuma yo gukuramo agatimba akamansura ku karubanda (AMAFOTO)

Amakuru atari meza kuri Miss Ingabire Grace witabiriye irushanwa rya Miss World 2021.