in

Impano ikomeye The Ben uri muri Amerika yoherereje Miss Pamella yamuteye akanyamuneza

The Ben uri muri America yeretse urukundo rukomeye Miss Pamella, umukunzi we akaba n’umugore we mu mategeko kuko baherutse gusezerana ubwo yamwohererezaga indabo.

Abinyujije kuri konti ye ya Instagram ahashyirwa ubutumwa bumara umunsi umwe, Uwicyeza Pamella yashimiye The Ben nyuma yo kumuha indabo nk’ikimenyetso cy’abakundana.

Mu mashusho uyu mukobwa yasangije abamukurikira acigatiye izi ndabo nyinshi, yongeye kubwira The Ben ko amukunda cyane yifashishije utumenyetso tw’amarangamutima.

Usibye aya mafoto, Miss Pamella yifashishije indirimbo Roho yanjye ya The Ben, amubwira ko ari inyenyeri imuyobora itazigera izima, ndetse ko ari ijwi rimuhora iruhande.

Abantu benshi babonye izi ndabo bibajije niba The Ben yaba yazohereje zivuye muri Amerika, cyane ko zari zishimiwe na Miss Pamella ndetse ziherekejwe n’ubutumwa yamugeneye.

Amakuru avuga ko izi ndabo zavuye muri Amerika.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Byari amarira n’agahinda mu muhango wo gusezera ku muraperi TakeOff uherutse kwitaba Imana

Bwa mbere Miss Amanda Akaliza yerekanye umuzungu wamutwaye umutima amutera imitoma(amafoto)