in

Bwa mbere Miss Amanda Akaliza yerekanye umuzungu wamutwaye umutima amutera imitoma(amafoto)

Miss Amanda Akaliza yerekanye umusore w’uruhu rwera bari mu rukundo ndetse amubwira amagambo y’imitoma.

Abinyujije kuri konti ye ya Instagram, Miss Amanda Akaliza yifashishije amafoto n’amashusho y’umusore w’umuzungu witwa Jonas, amubwira urwo yamukunze.

Muri aya mashusho Miss Amanda hari aho aba amufashe ubona ko yaryamye mu gituza anezerewe cyane, maze yifashisha indirimbo Pure Honey ya Beyonce.

Mu magambo ye ugenekereje mu Kinyarwanda, yagize ati: “Hamwe nawe niho hantu honyine haba amahoro numva noroshye kandi ntekanye, hamwe nawe nzi neza ko Imana ibaho kandi idakora amakosa. Ndagukunda”.

Miss Amanda Akaliza ni ubwa mbere yerekanye umukunzi we, ndetse abasha no kumutomora mu magambo yuje urukundo.

https://www.instagram.com/p/Ck3wIBsNI6V/?igshid=YmMyMTA2M2Y=

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Impano ikomeye The Ben uri muri Amerika yoherereje Miss Pamella yamuteye akanyamuneza

Umunyarwenya Clapton Kibonge yerekanye umubyeyi we anamugaragariza amarangamutima