in

Byari amarira n’agahinda mu muhango wo gusezera ku muraperi TakeOff uherutse kwitaba Imana

Umuraperi Take Off uherutse kwitaba Imana yasezewe nk’intwari itabarutse mu marira menshi y’ibihumbi birenga 21 byabashije kubona amatike abemerera kwinjira ahabereye uyu muhango.

Kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2022 ku isaha ya saa tanu z’igitondo ni bwo imiryango y’inzu y’imyidagaduro izwi nka State Farm Arena yari ifunguye.

Ni ahantu hafite ubushobozi bwo kwakira abagera kuri 21,000 bakaba ari nabo babashije gusezera bwa nyuma kuri Takeoff nubwo mu mihanda yose abantu bari benshi cyane.

Ubuyobozi bw’iyi nyubako bwatangaje ko amatike y’abifuzaga kwitabira yashize mbere y’umunsi nyirizina w’uyu muhango.

Justin Bieber, Yolanda Adams, Bryon Cage na Chloe Bailey nibo bahanzi nyamukuru basusurukije abitabiriye.

Mu byamamare byitabiriye harimo Drake, Quavo, Offset, Cardi B, Mayor Andre Dicken, Gucci Mane, Cee Lo Green, City Girls, Russel Simons, Lil Yachty n’abandi. Amafoto n’amashusho ntibyari byemewe gufatwa.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Amabuno wapi” Rosine Bazongere yatunguranye mu myambaro yo kurarana (amafoto)

Impano ikomeye The Ben uri muri Amerika yoherereje Miss Pamella yamuteye akanyamuneza