Mu gihugu cya Brazil havutse abana b’impanga bafatanye imitwe bamaze gutandukanywa mu buryo budasanzwe.
Bernardo na Arthur Lima b’imyaka itatu y’amavuko babagiwe i Rio de Janeiro, ku gikorwa cyayobowe n’ibitaro bya Great Ormond Street hifashishijwe ikoranabuhanga rya mudasobwa rizwi nka ‘virtual reality’.
Iki gikorwa cyatwaye amasaha 27 ndetse n’ abahanga 100 bafashije mu ibagwa ry’aba bana bavutse bafatanye imitwe.
Noor ul Owase Jeelani umwe mu baganga 100 bakoze iyi operation, yavuze ko ari cyo gikorwa cyo gutandukanya abantu bavutse bafatanye cyari gikomeye. Aho yabigereranyije nko kujya mu isanzure.
Bernardo na Arthur, bari hafi yo kuzuza imyaka ine, ni zo mpanga zatandukanijwe umutwe zikuze.