in

Hamenyekanye ikibazo cy’amasogisi make adakwiriye abakinnyi muri Rayon sports

Rayon sports idasiba kuvugwa mu bitangazamakuru hano mu Rwanda akenshi hakaba havugwamo amakuri atari meza cyane, hamenyekanye n’ikibazo cy’amasogisi make mu ikipe.

Nyuma y’uko uwari umutoza wa rayon sports Paixão atandukanye nayo bamufitiye ibirarane by’amezi 5 mu mezi atandatu yari yarasinye, yareze Rayon sport muri Fifa kugira ngo yishyurwe.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru Isimbi, cyavuganye n’umutoza wahoze atoza Rayon sports ndetse anababwira ko rayon sports uretse kuba itarabahembye, nta masogisi igira, ko yayifashije kugaburira abakinnyi no kubishyurira icumbi.

Yagize Ati “twakoraga imyitozo n’imipira 8 gusa, nta masengeri y’imyitozo (bibs) twari dufite, nta masogisi ku mukino, abasimbura bahaga abari bubanzemo amasogisi, hari ibikoresho by’ingenzi bijyanye n’ubuvuzi tutari dufite ku ikipe y’umupira w’amaguru.”

Paixão kandi yavuze atari ibyo gusa kuko hari igihe cyageze agakoresha udufaranga twe bwite yishyurira abakinnyi ubukode anabagaburira.

Ati “nahaye amafaranga yo kurya no kwishyura inzu abakinnyi benshi.”

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Impanga zavutse zifatanye imitwe zamaze kwitabwaho mu buryo butangaje

Umukinnyi wa film arishimira kuba yaramenyekanye akaryamana n’abarenga 200 bitewe niyo film mwakunze cyane