Abagore bamwe usanga bavuga ko batazi uko kurangiza bimera(kugera ku byishimo by’indunduro), bamwe bagashyira ikosa ku bagabo babo nyamara burya kutarangiza k’umugore ntabwo buri gihe byashinjwa umugabo nubwo nawe bishobora kumuturukaho.
Muri iyi nkuru twaguteguriye ingingo zinyuranye zishobora gutuma umugore atarangiza mu gihe cyo gukora imibonano.
1.Umara amasaha menshi wicaye
Kumara masaha menshi wicaye, cyane cyane abakora akazi ko kwakira abandi bituma imitsi n’imikaya y’ikibuno no mu matako ibabara ibi bigatuma mu gihe cyo gukora imibonano bigorana kurangiza kuko imikaya yakabigufashijemo irananiwe.
Niba ukora akazi gatuma wicara umwanya munini ni byiza kunyuzamo ukajya unanura amatako n’ikibuno, ugendagenda, unyunya amabuno ndetse unigorora.
2.Wambara inkweto ndende
Ushobora gucyeka ko ibi ntaho bihuriye nyamara kwambara inkweto ndende igihe kinini bituma nanone imikaya y’ibibero n’amatako ikomera cyane ndetse n’ibice byo ku gitsina bigakomera kubera kwa kugenda umeze nk’uwigengesereye .
Ibi kubikosora bisaba kugabanya umwanya umara wambaye inkweto ndende cyangwa se ukanazivaho burundu
3.Igipimo cya oxytocin kiri hasi
Uyu musemburo unabatizwa umusemburo w’urukundo ni umusemburo udasigana no kurangiza. Niba umubiri wawe utawukora uhagije bizakugora kurangiza. Akenshi uyu musemburo ugabanywa no guhangayika, ubwoba, no kudatuza. Nyamara kumarana akanya n’umugabo, gusomana murebana akana ko mu jisho, ni bimwe mu bituma uyu musemburo wiyongera mu mubiri.
4.Wabikoze ushaka kunyara
Niba ukoze imibonano washakaga kunyara ukazifunga bizagabanya kuryoherwa kuko mu mutwe hazaba harimo yuko niwirekura inkari ziri bugucike. Kuvanga igikorwa no gutekereza kutisobera bituma utumva uburyohe. Mbere yo kwinjira mu gikorwa banza wiherere usobe, ujye mu gikorwa umubiri witeguye kandi ubohotse.
5.Ntujya unywa amazi ahagije
Kugirango ubashe kurangiza biragusaba ko umubiri wawe uba ufitemo amazi ahagije kuko bituma inyama zo mu gitsina imbere zibasha kunyerera neza kandi nibyo byongera bwa buryohe butuma urangiza.
6.Unywa inzoga nyinshi zikaze
Kunywa inzoga zikaze, cyangwa kunywa nyinshi bituma umubiri utakaza amazi nuko imikaya yawe igasa n’iyuma. Niyo mpamvu mu gihe wanyoye inzoga usabwa kunywa amazi ahagije arenze ayo usanzwe unywa iyo utazinyoye.
7.Imiti uri gufata
Muri rusange imwe mu miti igabanya umuvuduko ukabije w’amaraso, imiti ikoreshwa mu kuboneza urubyaro nibyo biza ku isonga mu miti itera abagore kutarangiza. Ikindi ni ukugira umusemburo wa prolactin mwinshi uyu ukaba umusemburo utuma umugore umaze kubyara agira amashereka ahagije. Indi miti ni imiti yo mu bwoko bwa antihistamines ikaba imiti ikoreshwa mu kuvura ubwivumbure bw’umubiri.
8.Umugabo ntagufasha ngo urangize
Aha niho uruhare rw’umugabo mu kutarangiza k’umugore rugaragarira. Iyo umugabo ataramenya izingiro ry’uburyohe ku mugore we mu gihe cy’imibonano bizagorana ko umugore arangiza. Kandi buri mugore ateye ukwe. Hari urangiza arikunyazwa, hari urangiza umugabo ashyizemo imbere akabikora buhoro buhoro, hari urangiza ari uko umugabo abikoze vuba vuba, mbese muri macye umugaboasabwa gufatanya n’umugore we kumenya ahatuma arangiza neza.
9.Ubikora bucece
Ubushakashatsi bunyuranye bwagiye bugaragaza ko abagore bakora imibonano bacecetse bibagora kurangiza ugereranyije n’abagore babikora bavuga utugambo two kuryoshya icyo gikorwa. Si ngombwa gusakuza ahubwo kuvuga amagambo aryoheye amatwi ndetse unashimira ibyo uri gukorerwa bituma umubiri wawe ufatanyiriza hamwe kumva uburyohe nuko kurangiza bikoroha.
10.Ntiwateguwe bihagije
Ese mbere yo kubikora umugabo yaguteguye umwanya ungana ute? Ese koko ubikoze ubishaka cyangwa urabikoreshejwe ndetse unameze nk’ufashwe ku ngufu? Bamwe bariyambura bagahita batangira igikorwa ibi bigatuma umugabo yirangiriza umugore ataranatangira. Abandi nabo ugasanga abikoze byo kubura uko agira kuko umugabo batabanye neza nyamara nanone kubikora akumva atabona uko abihakana. Umwanya umara witegura, uburyo utegurwamo (nawe ubigiramo uruhare) bituma winjira mu gikorwa ubushake ari bwinshi bityo kurangiza bigashoboka.