in

Impamvu zikomeye ukwiye kureka kugenzura telefoni y’umukunzi wawe.

 

Kimwe mu bibazo abashakanye bakwiye gukemura ni ikibazo cyo kwizerana, Abantu benshi bafite impungenge ko abo bashakanye bafite amabanga babahisha bikaba ari nabyo bituma babahozaho ijisho

Mu by’ukuri guhangayikira umukunzi ni ibisanzwe ariko umuntu ntakwiye kugenzura mugenzi we kugeza ubwo yumva  atameze neza , kumubaza uko ameze ni byiza ariko guhora umugenzura birabangama cyane

Abantu benshi batekereza ko kugenzura telefone ya mugenzi wabo ari ibisanzwe kuva bakundana Nyamara hari ubwo umuntu ku giti cye yumva ko telephone ari ye ndetse ko ayigengaho Gusa nanone kuba abantu babiri bari mu bucuti cyangwa se barashakanye ntibisobanura ko bagomba kugabana buri kintu kimwe harimo na telefone.

Ushobora gutekereza ko ukwiye kugenzura telefone ya mugenzi wawe kugirango umenye neza ko ataguca inyuma mu buryo bumwe cyangwa ubundi ariko ukuri nuko kugenzura telefone ya mugenzi wawe bitazabuza umukunzi wawe kuguca inyuma niba asanzwe abikora koko

Abahanga mu bijyanye n’imibanire bavuga ko gukeka umukunzi wawe ari rimwe mu makosa yo gukundana ugomba guhagarika, ukwiye kwizera umukunzi wawe kandi ukubaha ubuzima bwe harimo na telefone ye kubera izi mpamvu zikurikira:

1.Bigaragaza ko utamwizera: Impamvu ya mbere ituma utagomba kugenzura telefone ya mugenzi wawe ni ukubera ko n’ubundi wamuhisemo aba ari we ukunda wenyine bivuze ko wamwizeraga n’ubusanzwe, Niba wizera umukunzi wawe by’ukuri bikore ugere ku kigero cyo hejuru, ukwiye kumvisha umutima wawe ko wizera umukunzi wawe utarinze kugenzura telephone ye, niba ubikora rero inama ni ukubireka kuko bigaragaza ko nta cyizere ufitiye umukunzi wawe

2.Bigaragaza ko utubaha umukunzi wawe: Ni ikihe kintu cyiza ukunda kuri mugenzi wawe? Ni indoro ye? Ni imitekerereze ye? Cyangwa ni amafaranga ye? Ibyo aribyo byose ukunda ku mukunzi wawe abashakanye bakwiye kubahana, Nubwo mubana ariko nta burenganzira ufite bwo guhatira umukunzi wawe gukurikira ibitekerezo byawe Kubera ko utekereza ko kugenzura telefone ari ibisanzwe, ntibisobanura ko umukunzi wawe abikunda, birashoboka ko ntacyo bimutwaye ariko se wabibwirwa n’iki? Gukora ibintu ushaka mugihe utazi neza niba umukunzi wawe ashobora kubyemera ni uburyo bwo kumusuzugura.

3.Akenshi bishobora kuzana amakimbirane: impamvu udakwiye ugenzura telephone y’umukunzi wawe nuko ahanini bishobora kuzana amakimbirane, urugero nuko ushobora gusoma ubutumwa bwa mugenzi wawe ukabona hari uwamushimiye akoresheje ubutumwa bugfi ugahita wishyiramokoumukunzi wawe hari ikintu kijyanye n’urukundo yakoreye uwomuntu kandi wenda ari serivisi ntoya yamuhaye, gusoma ubwo butumwa rero ugasanga bikuruye amakimbirane kandi wenda iyo utaza kugenzura telephone ye ayo makimbirane atari buze kubaho

4.Bishobora gutuma mugenzi wawe yiga ubundi buryo bwo kuguhisha amabanga : ushobora gutekereza ko kugenzura telephone y’umukunzi wawe nta kibazokirimo ariko bishobora gutuma umukunzi wawe na we yiga ubundi buryo bwo gukuhisha amabanga ye,

Rero, izo ni zimwemu mpamvu zituma udakwiye kugenzura telefone ya mugenzi wawe. Aho gushishikazwa no kugenzura telephone ya mugenzi wawe reba ibindi bintu wakora bikagura umubano wawe na we niba ushaka ko umubano wanyu uramba.

Src: Healthline.com

 

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Mu bakinnyi 10 Mashami atatoranyije mu Amavubi harimo Sefu ‘wabyibushye cyane’

Amafoto: Amavubi ku kibuga cy’indege yerekeje muri Cap Vert