in

Impamvu umwana w’uruhinja arira mu ijoro igihe aryamye

Nta muntu numwe ukunda kumva umwana w’uruhunja arira mu ijoro ariko kandi iyo bigeze ku babyeyi be  bibatesha umutwe kuko byanze bikunze baba bagomba no gushaka umuti w’ikibazo kiri gutuma umwana wabo arira uko byagenda kose.

Niyo mpamvu twifashishije inkuru y’ikinyamakuru Sleeping Baby cyandika ku birebana n’abana , tugiye kubagezaho impamvu nyakuri ituma umwana wawe ari mu ijoro igihe muryamye .

Ikintu cya mbere ugomba kumenya ni uko umwana nta bushobozi agira bwo kuvuga ,rimwe na rimwe rero kuba yabasha kubwira mama we uko yiyumva cyangwa uko amerewe byamugora akaba ariyo mpamvu umwana arira nk’inzira yoroshye yo kubwira ababyeyi be ko hari ibitagenda neza cg hari icyo akeneye.

  • Umwana arira mu ijoro kuko ashonje ,cyane ko umwana w’uruhinja aba afite mu nda hato bituma amashereka aba yanyweye amushiramo vuba ,ari nabyo bituma mu ijoro asonza vuba akarira mu rwego rwo kukumvisha nk’umubyeyi  ko akeneye ikijya munda.
  • Akeneye guhindurirwa imyenda y’imbere (Pampers) bamushyiramo kugirango adahindanya imyenda.
  • Hari igihe umwana aba abangamiwe n’ubushyuhe cyangwa ubukonje akarira.
  • Abangamiwe n’uburyo wamuryamishijemo 
  • Hari ubwo arizwa n’uburwayi.
  • Kurira kuko abangamiwe n’urusaku urwo arirwo rwose ( abagona mu nzu ,cyangwa imodoka zitambuka cg abaganira).

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Umunyamakuru yigize umukiriya kugira ngo atare inkuru ya Prince Kid bamuvumbuye akizwa n’amaguru

Kugera aho Prince Kid na Miss Elsa biyakiriye bisa nko gutera ibuye ku karere

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO