in

Impamvu simusiga zitera kuribwa mu kiziba cy’inda

Nubwo twese bishobora kutubaho ariko kuribwa mu kiziba cy’inda ni ibintu bikunze kugaragara ku bantu b’igitsinagore kuruta igitsinagabo dore ko kuri bo ahanini kujya mu mihango bibanzirizwa cyangwa bigendana no kuribwa mu kiziba cy’inda.

Nyamara sibyo gusa bishobora gutera ubwo buribwe ahubwo uko kuribwa biva ku mpamvu zinyuranye nkuko tugiye kubirebera hamwe muri iyi nkuru.

Impamvu zitera kuribwa mu kiziba cy’inda

1.Ikibazo mu rwungano rw’inkari

Urwungano rw’inkari ahanini rukaba rugizwe n’impyiko, uruhago n’imijyana y’inkari. Impamvu nyamukuru itera ibi ikaba ubwandu bw’umuyoboro w’inkari bukunze kurangwa nanone no kokera uri kunyara no kwituma inshuro nyinshi.

Ubu bwandu bushobora kandi kugera mu mpyiko iyo butavuwe neza kandi vuba bikarangwa no kugira umuriro mwinshi ndetse no kuribwa umugongo wo hepfo.

Iyo uribwa ikiziba cy’inda bifatanyije no kuribwa umugongo w’epfo kandi bishobora guterwa no kuba ufite utubuye mu mpyiko.

Niba kuribwa ikiziba cy’inda bijyana no kunyara inkari zirimo amaraso kandi bikaba bimaze igihe uzasuzumwa barebe indi mpamvu ibitera ndetse bazanareba niba nta bibyimba ufite mu rwungano rw’inkari nubwo bidakunze kubaho.

2. Ikibazo mu rwungano ngogozi

Kuribwa mu kiziba cy’inda kandi bishobora guterwa n’ikibazo kiri mu mara manini bikaba ahanini nigendana n’ibimenyetso bikurikira:

  • Kuribwa uri kwituma
  • Impinduka zirimo impiswi cyangwa impatwe
  • Kwituma harimo amaraso
  • Ibyuka mu nda no gutumba

Bishobora kandi no guterwa na kanseri y’amara iyo bimaze igihe kinini

3. Ikibazo mu myanya myibarukiro

Kuribwa mu kiziba cy’inda kandi bishobora guturuka ku bibazo biri mu myanya ndangagitsina harimo umura n’inkondo yawo, imirerantanga n’imiyoborantanga.

Niba uburibwe ubwumvira ku ruhande ahanini ikibazo kiba kiri ku mirerantanga

Ubundi ahanini ni ukubera imihango uretse ko hari n’abo biterwa n’uburumbuke

Ibindi bitera kuribwa mu kiziba cy’inda byo mu myororokere harimo indwara izwi nka endometriosis, ibibyimba byo mu mirerantanga, kuba inda yenda kuvamo cyangwa waratwitiye inyuma y’umura.

Igihe cyose rero uri kuribwa mu kiziba cy’inda usabwa kumenya neza ibindi bimenyetso bigendana na byo kugirango igihe ugiye kwisuzumisha byose ubibwire muganga amenye aho ahera akuvura.

Src: umutihealth

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Mu Rwanda: Umugabo Yandikiye Uruganda Rwa Skol Arumenyesha Ko Rwagira Icyo Rumumarira Kuko Icyaka Kigiye Kumuhitana

Kecapu yambitswe impeta n’umudiaspora||akunda amafaranga cyane||iby’ubukwe bwe