Urugo rwa Anne Kansiime ruri mu bihe bibi byakuruwe n’ibibazo bikomeye afitanye n’umugabo we ndetse bishobora gushyira iherezo urugo rwe na Gerald Ojok.
Mu Ukwakira 2013 Anne Kansiime yashakanye na Gerald Ojok, icyo gihe basezeranye imbere y’amategeko n’imiryango bahita babana nk’umugabo n’umugore uretse ko nta bana barabyarana.
Umwiryane n’ibibazo hagati ya Gerald Ojok n’umugore wa Kansiime byatangiye kuvugwa nyuma y’umwaka umwe barushinze. Itangazamakuru ryatangiye kugaruka ku byo Kansiime [umukiga w’i Kabale] atandukaniyeho na Gerald Ojok [ukomoka mu bwoko bwitwa Acholi], icyo gihe byaravuzwe biratinda bamwe bashimangira ko ‘kurongora umukiga bidahira bose’.
Inkuru nshya yasohowe n’ikinyamakuru Big Eye ishimangira ko urugo rwa Anne Kansiime na Gerald Ojok rwamaze gusenyuka biturutse ku bwumvikane buke buri hagati y’aba bombi. By’akarusho ngo Gerald Ojok yananiwe kwihanganira kubana n’umugore utabyara undi na we agashinja umugabo uburaya.
Mu mwaka wa 2016 nibwo byatangajwe ko Kansiime atakibonera umwanya Gerald Ojok ari nacyo cyatumye asharirirwa ajya kuvugira mu itangazamakuru ko ‘arambiwe kubaho agaburirwa n’umukozi gusa’ kuko umugore we ahora mu ngendo ajya gusetsa abantu hanze y’igihugu.
Icyo gihe umwuka wabaye mubi mu rugo rwa Kansiime kugeza ubwo imiryango yombi yateranye irabunga bongera gusubirana. Budacyeye kabiri inkuru zongeye kuvugwa ko Kansiime atakirara ku buriri bumwe na Gerald Ojok nyuma y’uko yari amaze kumufata inshuro zitari nke yagiye kumuca inyuma.
Kutavuga rumwe hagati ya Kansiime na Gerald Ojok byakajije umurego ubwo mu minsi yashize uyu munyarwenya yubatse inzu abantu biyakiriramo yitwa Kansiime Backpackers kuri Lake Bunyonyi ari naho asigaye aba iminsi myinshi.
Kansiime ngo asigaye amara igihe kinini kuri Lake Bunyonyi, iyo ahavuye ngo ajya iwabo mu Mujyi wa Kabale ubundi akajya Kampala by’igihe gito akahava azinga ibye agiye mu bitaramo kure ya Uganda.
Inshuti ya hafi ya Kansiime yabwiye iki kinyamakuru iti “Iminsi mike Kansiime aza Kampala aba aje kuzinga imyenda yitegura kujya mu bitaramo hanze y’igihugu. Iyo atari mu ndege ajya gutaramira hanze aba yagiye iwabo i Kabale.”
Ojok usanzwe ari umukozi wa Kaminuza ya Kyambogo ngo yarakaye bikomeye umunsi yatahuye ko Kansiime anywa imiti ibuza umugore gusama ari nayo mpamvu bamaze imyaka ine batabyara.
Ubwo yaje mu Rwanda mu mwaka wa 2015, yaganiriye na IGIHE avuga ko ahorana inyota yo kwibona atwite. Yagize ati, “Nanjye bintera amatsiko kuko ndeba amahane mba mfite kuri Philip(bakunze gukinana mu mashusho) nkibaza noneho ntwite uko naba meze”
Uyu munyarwenya ukomoka muri Uganda ni kenshi yagiye abazwa igihe ateganyiriza kubyara mu myaka ine amaranye n’umugabo ariko akirinda gusubiza byeruye ubundi agatanga ibisubizo byizeza abakunzi be ko ‘ari hafi’.