Oluwatosin Ajibade wamenyekanye nka Mr Eazi uri mu bahanzi b’ibirangirire muri Nigeria no muri Africa, ari mu biganiro n’ikipe ya Rayon Sports yiyongere mu baterankunga b’iyi kipe.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu ubwo ikipe ya Rayon Sports FC yihanizaga na Rwamagana FC, Mr Eazi ari mu bafana bari bicaye muri stade ya Kigali i Nyamirambo akurikiye uyu mukino amaso ku maso.
Ubwo umukino wari warangiraga Rayon Sports itsinze Rwamagana Fc 2-0, uyu muhanzi yagaragaye ari kumwe na President ya Rayon bakoma amashyi asanzwe azwi nk’amashyi y’aba Rayon mu kwishimira intsinzi.
Amakuru ahari yemeza ko Mr Eazi amaze igihe mu biganiro n’ubuyobozi bwa Rayon Sports yo kugirango bakorane nk’umuterankunga w’iyi kipe abinyujije muri sosiyete asanzwe afite hano mu Rwanda yitwa BetPawa.
Ibiganiro kuri izi mpande zombie ngo biragana ku musozo kandi biri kugenda neza kuburyo ntakabuza mu minsi irimbere Rayon Sports iratangira kwamamaza sosiyete y’uyu muhanzi.
Mr Eazi asanzwe ari umuterankunga ukomeye wa shampiyona yo muri Ghana, buri mwaka abaha asaga miliyoni 6 z’amadorali ashaka ndetse kujya aha Rayon Sports miliyoni 110 buri mwaka bakamamaza sosiyete ye akaba ariyo mpamvu yahawe Nimero 11 ku mupira wa Rayon Sports yahawe.