in

Impamvu izatuma cristiano Ronaldo yitabira ibirori by’itangwa rya ballon d’or 2022

Cristiano Ronaldo azitabira ibirori by’itangwa rya ballon d’or bizaba Ku itariki ya 17 ukwakira 2022, ibi birori bizabera i Paris mu bufaransa.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru (Madrid zone) kitubwira ko kuba ballon d’or yuno mwaka bigaragara ko izatwarwa n’umufaransa Karim Benzema arimwe mu mpamvu zizatuma cristiano Ronaldo yitabira ibi birori.

Cristiano Ronaldo na Karim Moustapha Benzema babanye muri Real Madrid kuva 2009 kugeza 2018, ndetse banagirana ibihe byiza aho batwaranye ibikombe byinshi harimo na UEFA Champions League 4. Mu gihe cyose Benzema yakinanaga na Ronaldo yari umwe mu bamufashaga gutsinda ibitego byinshi ibyo bikaba byaratumye benshi bemeza ko Benzema yakoreraga Ronaldo.

Benzema umwaka ushize yatsinze ibitego 44 anatanga imipira yavuyemo ibitego 15(assists) mu mikino 46 yakinnye muri Real Madrid. Cristiano Ronaldo we ntiyagize amahirwe yo kuza mu bakinnyi 30 banyuma bahatanira ballon d’or uyumwaka.

Karim Moustapha Benzema uhabwa amahirwe yo gutwara ballon d’or

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Chiffa akomeje kugaragaza agahinda yatewe no kubura uwari umukunzi we Yvan Buravan urimo guca uduhigo

Mu mafoto agaragaza ikimero cya Cardi B wizihiza isabukuru y’imyaka 30 y’amavuko