Okra ni uruboga rwatsi rukunze kuboneka cyane mu bihugu bya Nigeria na Côte d’Ivoire , uru ruboga kandi biragoye ko wajya mu rugo rubamo abantu bakomoka muri Nigeria nturuhabone ,akenshi usanga barutse mu biryo cg bakaba barushyize mu byo kunywa.
Icyakora hari abavuga ko ari n’ibanga rigendanwa cyane n’abakobwa ndetse n’abagabo bo muri ibi bihugu bavumbuye ibanga ry’uru ruboga cyera , ngo kuko kubirebana no gutera akabariro Okra ikora nk’umuti ukomeye benshi tutaramenya.
Iyo urebye mu binyamakuru bitandukanye cyane muri Nigeria bakubwira ko , umukobwa wanyweye amazi y’akazuyazi yatetswemo Okra ,igihe cyo gutera akabariro agira amavangingo menshi kandi akoryoshya imibonano mpuzabitsina .
Ku bagabo ho bavuga ko byongera igihe gito kucyo wamaraga utera akabariro ,ariko kandi ngo n’amasohoro y’umugabo akaba yakwiyongera , ibi rero bigatuma abantu biganjemo abo muri Nigeria bakunze kunywa amazi arimo Okra mbere yo gutera akabariro mu ijoro ,cyane ko ku mugore ho binongera ubushake yari asanzwe agira bw’imibonano mpuzabitsina.
Mu Rwanda hari amasoho afite uruboga rwa Okra ,bitewe ahanini no kuba hari aba nya-Nigeria bakunze kurwaka mu masoko.
Ikindi wamenya kuri uru ruboga nuko ngo rushobora kugabanya umubyibuho ,rukaba rwanarinda cancer zitandukanye.